1. 1.Intego ya TaQadam

      TaQadam itanga porogaramu ya terefoni n’urubuga biriho imikino yigisha, aho umuntu (“utanga amakurushingiro”) ashobora guhitamo guha inyito amakurushingiro yashyizwe kuri porogaramu ya terefoni no ku rubuga bya TaQadam. TaQadam ihamagarira abatanga amakurushingiro gukora imyitozo yo guha inyito amakurushingiro ku ngurane y’ibihembo bitangwa na TaQadam hakurikijwe ingengabihe y’ibihembo igaragara mu cyiciro cya 12.


      2. Amasezerano mu mategeko

      TaQadam, isosiyete ya Delaware igamije inyungu rusange hakurikijwe icyiciro cya 228 cy’itegeko rusange rya sitati ya Delaware rigenga ubufatanye n’amasosiyete ifite ibiro bikuru biherereye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, mu mugi wa New York, ku muhanda 246 E106, mu nyubako ya 4W,10029, nka nyir’urubuga rwa TAQADAM, binyuze mu gice cy’amasezerano n’ibiro bya Save the Children International mu Rwanda (“Uwahawe igice cy’amasezerano”), igiranye amasezerano n’utanga amakurushingiro (“Amasezerano”) yo gutanga izi serivisi mu Rwanda.


      3.Ibisabwa

      Kugira ngo ukoreshe urubuga ruriho imikino rwa TaQadam, ugomba kuba ufite byibura imyaka 18 kandi ushobora kugira amasezerano mu mategeko afite agaciro ku butaka bw’u Rwanda nk’umuturage w’u Rwanda cyangwa umunyamahanga ufite indangamuntu ikora; yaba indangamuntu yo mu Rwanda, iyo mu gihugu cye cy’amavuko cyangwa ikarita wahawe ubwo wiyandikishaga ngo uhabwe ubufasha bw’ibanze n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mpunzi.


      4. Umwirondoro n’ijambo ry’ibanga

      Mu gihe wiyandikisha kuri TaQadam, urasabwa kurema umwirondoro n’ijambo ry’ibanga. Ni wowe wenyine ushinzwe gucunga no kubungabunga umutekano wa konti yawe, amagambo y’ibanga, n’andi makuru nyakuri arebana na konti yawe. Ni wowe kandi wirengera ikoreshwa cyangwa igikorwa bijyanye no gukoresha aya makuru kuri TaQadam. Ugomba guhita ubimenyesha TaQadam igihe ukeka ko amakuru ya konti yawe yibwe cyangwa yakoreshejwe n’undi muntu.

       

       

      5. Ubuzima bwite                                                                                                    

      Wemeye itegeko ryacu rirengera ubuzima bwite; rigenga ibyo tuzakoresha amakuru y’ubuzima bwite uduhaye.


      6.Imyitwarire yemewe

      Turagushishikariza gukorana n’abandi bakoresha uru rubuga mu mwanya w’uruganiriro kuri TaQadam cyangwa ku yindi miyoboro yashyizweho nk’iyo guhana ubutumwa, kugira utuganiro duto n’indi y’imbuga nkoranyambaga icungwa na TaQadam, ariko mu gihe ukora ibi, ugomba kubahiriza itegeko ryacu rigena imyitwarire.


      7.Gukoresha nabi, kurengera no kuriganya

      NTIWEMEREWE:

      1. kwandikisha konti ya TaQadam irenze imwe;

      2. gukora umukoro wifashishije amarobo, imbuga zubatse ku buryo zikoresha, porogaramu za mudasobwa zikoresha zishaka amakuru n’izisubiza cyangwa ubundi buryo bwose bukoresha ubwenge bw’ubukorano cyangwa na none kugerageza kubona ibihembo bya TaQadam utakoze umukoro uko wagenwe;

      3. gutanga amakuru atari yo mu gihe ukoresha TaQadam;

      4. kwinjira cyangwa kugerageza kwinjira ku rubuga rwacu ukoresheje seriveri iyo ari yo yose y’urubuga rwa Proxy cyangwa ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga gikoze ku buryo buhisha aho uherereye cyangwa umwirondoro wawe nyakuri, cyangwa ukoresheje ubundi buryo bwose butari umwanya wagenwe;

      5. gukoresha TaQadam mu gikorwa kitemewe n’amategeko cyangwa ku mpamvu inyuranye n’iyatumye ishyirwaho;

      6. kugira uruhare mu gikorwa kibangamira cyangwa kirogoya imikorere ya porogaramu ya terefoni TaQadam;

      7. kwinjiza, gushyira cyangwa komeka imbuga za interineti cyangwa amadosiye biriho virusi, bitazwi cyangwa ukuye ahandi, cyangwa gushyiraho ikindi kintu cyose kiriho virusi, porogaramu zirema kandi zangiza nka Trojan horse, Worm, Time bomb cyangwa indi kode ya mudasobwa yangiza.

      8. kugira uruhare mu gukwirakwiza ubutumwa budakenewe cyangwa kumenyekanisha ibimeze nko kwamamaza, kugerageza kuranga, gushyikirana n’abantu benshi, gutanga amafaranga no kuyasaba, gusaba serivisi, ubutumwa budafututse, gutubura ingingo z’ibivugwa, ingingo z’ibyandikwa zitemewe n’amategeko, aderesi za imeri, imiyoboro y’imbuga nkoranyambaga, cyangwa amakuru y’ubutumwa buregeye; keretse igihe umukoro ubisaba; cyangwa

      9. kwinjiza imbuga ukuye ahandi zigaragaza ibicuruzwa cyangwa serivisi, keretse igihe umukoro ubisaba.


      8.Gusuzuma umwirondoro wawe

      TaQadam ishobora gusuzuma umwirondoro wawe. Hashobora kubaho kugereranya amakuru yawe yihariye n’ari mu mbonwa z’umufatanyabikorwa cyangwa impapuro zemewe n’amategeko. Uduhaye uburenganzira bwo gukurikirana amakuru yose ya ngombwa kugira ngo twemeze umwirondoro wawe n’aderesi ya imeri yawe, ndetse ko konti zijyaho amafaranga ari izawe. Wemeye gutanga amakuru akwerekeyeho kugira ngo udufashe mu gusuzuma umwirondoro wawe.


      9. Kubahiriza itegeko

      Ni wowe wenyine ushinzwe kubahiriza amategeko yo mu gihugu ajyanye n’uko ukoresha urubuga rwacu TaQadam. Wemeye kutwishingira no kwirengera ingaruka zose kuko utubahirije itegeko cyangwa undi muntu ataryubahirije.


      10. Umusoro w’utanga amakurushingiro

      Niba uri utanga amakurushingiro ugengwa n’amategeko y’u Rwanda, Uwahawe igice cy’amasezerano azakura umusoro ukwiye ku gihembo akurikije itegeko ry’u Rwanda rigenga gukura imisoro ku mishahara y’abanyamahanga cyangwa abatanditse mu ishami rishinzwe gukusanya imisoro ari ryo ritanga izo servisi.


      11. Kutubahiriza amategeko agenga serivisi

      Dushobora guhagarika, kubuza cyangwa gusubika uko ukoresha TaQadam igihe cyose no ku mpamvu iyo ari yo yose kuko: (a) dutekereza ko utubahirije aya mategeko agenga serivisi; (b) dutekereza ko utubahirije uburenganzira bwacu; (c) tudashobora gusuzuma cyangwa guhamya ukuri ku makuru waduhaye; cyangwa (d) dutekereza ko ibikorwa byawe bishobora gutera uburyozwe wowe, twebwe cyangwa undi muntu.

      Igihe duhagaritse cyangwa tugasesa konti yawe, ntuzaba ugifite uko ukoresha ibice byose by’urubuga TaQadam; harimo amakurushingiro, ubutumwa, amadosiye, cyangwa ikindi cyose ufite ku rubuga. Ntugomba gukomeza gukoresha porogaramu ya terefoni yacu ukoresheje izina rya konti ritandukanye cyangwa rishya.

      12. Akamaro k’utanga amakurushingiro n’umubano we na TaQadam

      Igihe uri utanga amakurushingiro, TaQadam igumana uruhushya rwo guhitamo ubwoko n’umubare w’ibikorwa byo guha inyito amakurushingiro ukora ishingiye ku mikorere wagaragaje, ugusaba gutandukanya amategeko cyangwa amahugurwa runaka atavuzwe mu gihe cyo kuyakoresha, ndetse n’igihe n’ahantu uzabikorera. Ufite uburenganzira bwo kumara igihe kinini cyangwa gito gishoboka ukora serivisi zo guha inyito amakurushingiro. Nta gihe cyihariye ugomba gukoreraho izo serivisi.

      Yaba ugukoresha urubuga TaQadam kwawe cyangwa ikindi kintu cyose muri aya masezerano, nta gituma habaho umubano w’akazi, ubufatanye, uguhuza imishinga, uguhuza imikoranire, uguhagararira cyangwa ugucuruza hagati yawe na TaQadam. Nta bikoresho dutanga byifashishwa cyangwa bikoreshwa mu gukora serivisi zo guha inyito amakurushingiro. Ntitukugenera imperekeza, ubwiteganyirize bw’abakozi, cyangwa ubwishingizi. Ntitubazwa ibyo utanga byose mu gihe ukoresha porogaramu yacu ya terefoni TaQadam. Ntiwemerewe gukora amasezerano, mu nyandiko cyangwa mu mvugo, mu izina rya TaQadam.

      13. Ingengabihe yo guhemba n’imikorere y’utanga amakurushingiro

      Niba uri utanga amakurushingiro, TaQadam izaguhembera icyo wakoze kikemerwa muri servisi runaka kibarwa hashingiwe ku gihembo cy’uburyo bubiri cyagenwe ku gice runaka buri uko ukoze. Uzahembwa uko:

      •  bibaze yaba ku gice cyoherejwe neza hashingiwe ku rwego rw’amasezerano y’abakozi rubarirwa imbere, cyangwa ku isaha wamaze ku rwego rw’imikorere rubarirwa ku ndango y’isuzuma, haseguriwe ko uzakomeza kugira imikorere isa ityo mu gihe cyose cyo gukora buri serivisi runaka zo guha inyito amakurushingiro.

      Niba uri utanga amakurushingiro, TaQadam izatanga gihembo cy’inyongera n’ububasha bwo kugera ku bibazo biruseho n’igihembo kiruseho bya serivisi zo guha inyito amakurushingiro bigenwa n’urwego rw’imikorere rwabariwe imbere. Haseguriwe impinduka, ubusobanuro ku rwego rwawe nk’utanga amakurushingiro n’ingengabihe yo kugera ku rundi rwego, uzabihabwa muri porogaramu ya terefoni n’urubuga bya TaQadam.

      14. Umukoro wo guha inyito amakurushingiro wakozwe ntiwemerwe

      Niba, ku mpamvu iyo ari yo yose, TaQadam itemeye umukoro wakoze wo guha inyito amakurushingiro, wowe nk’utanga amakurushingiro, nta gihembo na kimwe uzahabwa kuri uwo mukoro.


      15. Impamyabumenyi n’ubuhanga by’utanga amakurushingiro

      Mu gukora imikoro kuri porogaramu yacu ya terefoni n’urubuga rwacu, ushobora kuhakura impamyabumenyi n’ubuhanga dutanga mu bubasha bwacu. Dufite uburenganzira bwo kurema, gukosora cyangwa gutesha agaciro imyamyabumenyi n’ubuhanga byawe ku mpamvu iyo ari yo yose cyangwa nta n’impamvu ihari.

      Kuko tutavangura bishingiye ku gihugu cy’inkomoko, ubwoko, ibara ry’uruhu, igitsina, amahitamo ku gitsina cyangwa urundi rwego rurengerwa n’itegeko, uzagira amahirwe angana n’ay’undi wese utanga amakurushingiro uko impamyabumenyi n’ubuhanga byawe byiyongera.

      Nk’utanga amakurushingiro, niba wumva ko ibibazo bikomeye mu isuzuma byagize ingaruka ku mpamyabumenyi, ubuhanga n’ibihembo byawe, ushobora gutanga ingingo ziteguye neza zigaragaza ibibazo by’isuzuma bikomeye unyuze ku mwanya w’uruganiriro ku rubuga cyangwa ku itike ya sisitemu yacu y’ubufasha.

      16. Umutungo bwite mu by’ubwenge n’Uburenganzira bwite ku mutungo

      Nta burenganzira na bumwe ufite ku mutungo bwite mu by’ubwenge cyangwa uburenganzira bwite ku mutungo, ndetse n’ubundi burenganzira bwose, bwitirirwa cyangwa bw’inyungu, ku rubuga rwacu, porogaramu yacu, ibimenyetso byacu, ibirango, amazina, cyangwa ibindi bijyanye n’izina ryacu, cyangwa andi makuru n’ibikoresho byerekeranye, bikomeza kuba umutungo wacu. Nta muntu ugomba gukoresha urubuga rwacu, keretse igihe tubimuhereye uruhushya. Dufite uburenganzira bwo gukuraho, kwagura, kugabanya cyangwa guhindura urubuga igihe cyose mu bubasha bwacu bwite. Nta muntu wemerewe kurema inzira zigana ku rubuga rwacu, gukora cyangwa kwigana ibiriho cyangwa ibyo rufasha kugeraho. Niba uri utanga amakurushingiro, TaQadama, atari wowe, ifite uburenganzira bwite ku kazi kose ukora mu rwego rwo guha inyito amakurushingiro. Kwemeranya n’ibigize aya masezerano, biduha ububasha bwawe bwo kugira, gutunga no kwitirirwa akazi kawe. Kugira ngo hebeho ko dushobora kugira, kunonosora no gukoresha ubu burenganzira, wemeye kandi (i) gusinya impapuro zifasha mu gusuzuma inyandiko, kunonosora no kubahiriza uburenganzira bwacu; no (ii) gutanga uburenganzira bwo kugera ku makuru mu kuyafata, kuyanonosora, kuyacunga, kuyarengera, no kubahiriza ubu burenganzira bwite ku mutungo mu bihugu byose. Inshingano zawe muri iki cyiciro zizakomeza ndetse na nyuma yo kwiyandukuza kuri TaQadam cyangwa guhagarika kuyikoresha. Uduhaye ububasha nk’abunganizi bawe mu rwego rwo gukoresha inyandiko mu izina ryawe hagamijwe ibiri muri iki cyiciro.


      17.Uburenganzira bw’umuhanzi no kuvana ku rubuga

      TaQadam yubaha umutungo bwite mu by’ubwenge w’abandi kandi dufite uburenganzira bwo kuvana ku rubuga rwacu ikintu cyose dutekereza ko kitubahiriza uburenganzira mu by’ubwenge bw’undi muntu. Niba utekereza ko akazi kawe kakoporowe mu buryo butubahirije uburenganzira bw’umuhanzi kuri uru rubuga, wabimenyesha TaQadam kuri [email protected].


      18. Indishyi

      Nk’utanga amakurushingiro, wemeye kwishyura indishyi, kubazwa no kwirengera ibibazwa, ibyangirika, ibyishyuzwa, ibiguzi, n’ibyishyurwa byose (harimo amahoro n’ibiguzi by’abavoka) byavuka cyangwa bijyanye n’imikorere yawe yo guha inyito amakurushingiro cyangwa n’uko ukoresha porogaramu ya terefoni TaQadam.


      19. Amakimbirane n’abandi bakoresha TaQadam

      TaQadam nta ruhare ifite ku makimbirane ayo ari yo yose hagati yawe n’undi ukoresha TaQadam. Ntugomba gushyira TaQadam n’ibindi byose bifite aho bihuriye na yo mu bibazwa, ibisabwa cyangwa ibyangiritse by’ubwoko bwose; ibizwi n’ibitazwi, ibikekwa n’ibidakekwa, ibyatangajwe n’ibitatangajwe bivutse cyangwa biri mu makimbirane hagati yawe n’undi uyikoresha.


      20. Amakuru y’ibanga wakiriye

      Amakuru y’ibanga ni amakuru yose ahishwe cyangwa bwite cyangwa agomba kumenywa n’uyakiriye ugomba kuyahisha cyangwa kuyatunga mu buryo bwite. Aha ntihabamo amakuru (1) abonwa na buri wese, (2) asanzwe afitwe, akorwa cyangwa azwi n’uyahawe, cyangwa (3) yatangajwe n’urukiko cyangwa na none asabwa n’itegeko. Niba uri utanga amakurushingiro wahawe n’undi muntu amakuru y’ibanga kuri porogaramu yacu ya terefoni, wemeye kubika ibanga ry’ayo makuru ku rwego rumwe n’urwo ukoresha ubika amakuru y’ibanga yawe bwite, ariko nta na rimwe wemerewe kuyitaho mu buryo buri munsi y’ubwagenwe.

      Ugomba kutagaragaza cyangwa ngo utangaze amakuru yose y’ibanga cyangwa bwite keretse igihe bibaye ngombwa ku mikorere yawe y’umukoro. Amakuru yose agendanye no gukoresha urubuga rwa TaQadam agomba gufatwa nk’ay’ibanga nubwo yaba adateye nka yo. Iyo cyangwa igihe utagikeneye amakuru y’ibanga wakiriye, ugomba guhita usubiza cyangwa usenya (uko bisabwe n’umuntu wese watangaje ayo makuru) kopi zayo zose ziri mu nyubako, muri mudasobwa cyangwa mu kindi gikoresho cyose ugenzura.

      Kuko gutangaza amakuru y’ibanga bishobora guteza akarengane karenze igaruriro, uwatangaje amakuru y’ibanga afite uburenganzira bwo gushaka uburyo bwo guhagarika uku kutubahiriza aya masezerano.

      21. Impinduka kuri aya mategeko agenga serivisi

      Dushobora guhindura aya mategeko igihe cyose binyujijwe mu gushyira inyandiko yayo isubiwemo ku rubuga rwacu. Ufite inshingano zo gusura urubuga rwacu buri gihe kugira ngo urebe impinduka zabayeho. Mu gihe habayeho izi mpinduka, ushobora gukomeza kubona cyangwa gukoresha urubuga rwacu nyuma yuko izo mpinduka zitangiye gukurikizwa, igihe wemeye kugengwa n’amasezerano yasubiwemo. Igihe utemeranya n’amasezero mashya twashyizemo, wahagarika gukoresha porogaramu yacu ya terefoni.


      22. Impinduka kuri porogaramu ya terefoni TaQadam

      Dushobora kuvugurura cyangwa guhindura porogaramu yacu ya terefoni hatabayeho kukumenyesha.

      23. Gukuraho garanti

      POROGARAMU YACU YA TEREFONI ITANGWA “UKO IRI”. NTA MASEZERANO CYANGWA GARANTI DUKORA MU BURYO BWERUYE CYANGWA BUTERUYE BIJYANYE NO GUKORESHA, GUHUZA, AMATEGEKO, KUBONEKA, CYANGWA IMIKORERE Y’URUBUGA, POROGARAMU, IMIKORO BYACU CYANGWA IBINDI BIKORWA N’IBINTU BYOSE BIFITE AHO BIHURIYE N’AYA MASEZERANO. MU BUBASHA IHABWA N’ITEGEKO, TAQADAM IKURAHO AMATEGEKO N’AMASEZERANO NA GARANTI MU BURYO BWERUYE CYANGWA BUTERUYE ARIMO, ARIKO ATAGARUKIRA KURI GARANTI Y’UBWIZA BW’IGICURUZWA, GUKOMERA KWACYO KU MPAMVU YIHARIYE, NO KUTABANGAMA. UBURYO BWONYINE BWO KWIRINDA KUNYURANYA NA TAQADAM MU BURYO BWOSE BW’AMAKOSA, KUDAKURIKIZA CYANGWA KUTANYURWA NI UGUHAGARIKA GUKORESHA URUBUGA RWACU. Ntituzaryozwa iyangirika ryose mu mikorere ya mudasobwa yawe, kubura cyangwa kwangirika kw’amakurushingiro, cyangwa irindi yangirika ryavutse mu gihe winjira ku cyangwa ukoresha urubuga cyangwa porogaramu ya TaQadam muri mudasobwa. Guhagarara guteguwe cyangwa kudateguwe gushobora kubaho, kandi ntidutanga garanti ya porogaramu ya terefoni yacu ko ihora ikora neza idahagarara.


      24. Aho inshingano zigarukira

      NTA NA RIMWE TUZARYOZWA IBIGUZI, CYANGWA IBYANGIRITSE BYIHARIYE, MU BURYO BW’INGARUKA, IMPANUKA, MU BURYO BUGARAGARA CYANGWA BUTAGARAGARA, AMAGARAMA Y’URUBANZA, IBIGUZI BYO KUYISHYIRAMO NO KUYIVANAMO CYANGWA IBURA RY’AMAKURUSHINGIRO, UMUSARURO CYANGWA INYUNGU. IBIBAZWA TAQADAM IGIHE HAVUTSE IKIBAZO MURI CYANGWA KIJYANYE N’AYA MASEZERANO NTIBIGOMBA KURENGA: (A) IBIHUMBI 2500 BY’AMADORARI Y’AMERIKA NA (B) AMAFARANGA YOSE ATEGANYWA NA TAQADAM KU BIJYANYE N’AMAKURUSHINGIRO YATANGAJWE MU GIHE CY’AMEZI ATANDATU (6) ABANZIRIZA ITARIKI Y’IKIBAZO. IBI BIGERO NTARENGWA BIZAKURIKIZWA KU BURYOZWE BWOSE BWAVUKA KU MPAMVU Y’IGIKORWA ICYO ARI CYO CYOSE, YABA MU MASEZERANO, AMAKOSA(HARIMO KWIRENGAGIZA), IBIBAZWA BIKOMEYE, CYANGWA NA NONE NUBWO HATANGWA INAMA KU BISHOBOKA MURI IBI BIGUZI CYANGWA IBYANGIRITSE, NDETSE NUBWO IBYIRINDWA BIFITE AHO BIGARUKIRA BIGARAGARA MURI AYA MASEZERANO BITAGERA KU NTEGO YABYO Y’INGENZI.


      26. Itegeko rikurikizwa

      Amategeko ya Libani agenga aya mategeko ya serivisi n’impaka, amakimbirane cyangwa ikibazo byayavukamo.


      27. Iseswa ry’amasezerano

      Igihe cyose, ushobora guhitamo guhagarika gukoresha porogaramu ya terefoni cyangwa urubuga bya TaQadam, ariko haseguriwe ko wubahiriza amategeko yose abigena ya TaQadam. Dushobora, mu bubasha bwacu bwihariye, gusesa aya masezerano, guhagarika ikoreshwa ry’urubuga rwacu cyangwa guhita dukuraho serivisi zose hatabayeho kubimenyesha ku mpamvu iyo ari yo yose.


      28. Amategeko rusange

      1. Amasezerano yose. Aya masezerano y’imikoreshereze n’amategeko, uburyo n’ibiyakubiyemo byose bifite aho bihuriye n’aya masezerano bigize amasezerano y’impande zombi kandi asimbura ndetse agakuraho amasezerano yerekeranye yayabanjirije, ibisabwa, ibigaragazwa ndetse n’ubwumvikane by’abagiranye amasezerano.

      2. Nta nkurikizi. Ntituzakurikiranwa n’igice cyose cy’uburenganzira bwacu cyangwa ibyo twirinda keretse igihe inkurikizi iri mu nyandiko kandi tukaba twarayishyizeho umukono. Igihe dukerewe cyangwa tukananirwa kubahiriza uburenganzira bwacu buri mu biteganywa byose n’aya masezerano, ntibizateza inkurikizi ku burenganzira mu rwego rwo kubahiriza ibiteganywa byose cyangwa igice icyo ari cyo cyose cy’aya masezerano.

      3. Guhana amasezerano. Ntugomba gutanga aya masezerano agenga serivisi nta nyandiko yacu yemeza iyabanziriza. Dushobora gutanga aya masezerano agenga serivisi hatabayeho kumenyesha. Haseguriwe ayayabanjirije, aya mategeko agenga serivisi agira agaciro ku bandi bantu n’ababifitiye uburenganzira ba buri ruhande.

      4. Ibidakurwaho. Mu gihe kimwe mu biteganywa n’aya mategeko agenga serivisi kitagize agaciro cyangwa kitubahirijwe kubera impamvu runaka, ntibizagira icyo bihindura ku mikorere n’imyubahirize y’ibindi bisigaye.

      5. Amatangazo. Amatangazo yose ajyanye n’aya mategeko agenga serivisi azajya yoherezwa hakoreshejwe imeri cyangwa ashyirwe ku rubuga rwacu. Ugomba kutwoherereza amatangazo kuri imeri: data.trainer.notice@taqadam. Amatangazo yo kuri imeri agomba kuba ari amatangazo yanditse kubera impamvu zose amatangazo yanditse ashobora gusabwa. Amatangazo yose anyujijwe kuri imeri yakirwa mu minsi y’akazi nyuma yo koherezwa neza kuri aderesi y’ugenewe kuyakira.

      6. Impinduka. Nta mpinduka cyangwa ivugurura kuri aya mategeko agenga serivisi rikorwa n’undi muntu atari TaQadam rizubahirizwa kubwa TaQadam, keretse mu nyandiko yashyizweho umukono n’uhagarariye TaQadam wabiherewe uruhushya.

      7. Ururimi ruhabwa agaciro. Inyandiko y’aya mategeko agenga serivisi iri mu rurimi rw’Icyongereza ni yo izagenderwaho, ikanarusha izindi agaciro mu gihe habayeho kudahuza igisobanuro nyacyo mu zindi nyandiko zahinduwe mu zindi ndimi.

      8. Amasezerano ku bushake. Impande zose kuri aya masezerano zihamije kandi zemeye ko buri wese yasubiyemo ibikubiye muri aya masezerano byose, agasoma yitonze kandi agasobanukirwa ku buryo bwuzuye ibirimo ndetse akaba ku bushake ashyize umukono kuri aya masezerano.